Ghunda yo kwigisha abana bato Umuco Nyarwanda | College of Arts and Social Sciences

College of Arts and Social Sciences

Ghunda yo kwigisha abana bato Umuco Nyarwanda

KU BUFATANYE N’ITORERO INYAMIBWA AERG, KAMINUZA Y’ U RWANDA ISHAMI RYA HUYE TWONGEYE KUBATEGURIRA GAHUNDA TWISE URUHONGORE RW INYAMIBWA YO KWIGISHA ABANA BARI MU KIGERO CY’IMYAKA 6 KUGEZA KURI 16 BYINSHI BYUBAKIYE KU MUCO NYARWANDA.  MUBYO BAZIGA HARIMO KUBYINA IMBYINO GAKONDO, KURIRIMBA, KWIVUGA,GUCA IMIGANI,GUSAKUZA, KUVUGA AMAHAMBA N’AMAZINA Y’INKA,KUVUGA NEZA IKINYARWANDA N’IBINDI.
KWIYANDIKISHA BYARATANGIYE. UZANA N’UMWANA KURI GYMANSE MU MINSI YO KWIGA CYANGWA UGAHAMAGARA NIMERO YA TELEFONE IGENDANWA ARIYO 0784 94 97 99. NI AMAFARANGA IBIHUMBI BITATU (3000 Rwf) KU MWANA. KWIGISHA BIZATANGIRA KU ITARIKI 5/11/2014 BIKORERWE KURI GYMANASE NTOYA YA KAMINUZA Y’U RWANDA ISHAMI RYA HUYE BURI 1, BURI 3 NA BURI 5 KUVA SAA MBIRI ZA MUGITONDO KUGEZA SAA SITA Z’AMANYWA (08H00-12H00)
‘‘UMUCO MU BATO, UMUNYARWANDA NYAAWE W’ EJO HAZAZA’’

 
NB: ABABYEYI B’ABANA BITABIRIYE URUHONGORE RW'INYAMIBWA UMWAKA USHIZE BAZAHABWA DVD ZIRIHO AMAFOTO N'IMBYINO BY'ICYO GIKORWA CYOSE KU BUNTU!

MWATUMENYESHEREZA ABAKOZI N'ABANDI BOSE BAFITE ABANA BAKABAZANA.

Murakoze

Ubuyobozi bw’umuco na Siporo muri UR/CASS

Event_attachment: